Print

Miss Akiwacu Colombe yatatse bikomeye mugenzi we Miss Umunyana Shanitah[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2019 Yasuwe: 1961

Mu kiganiro kirambuye Miss Akiwacu Colombe yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yerekanye zimwe mu mpamvu z’ingenzi uyu mukobwa ashobora guhiga abandi mu irushanwa rya Miss Supranational 2019 dore ko Shanitah nubwo hari bimwe mu bihembo atabashije kweguka yagize ibyo yegukana byamuhesha amahirwe yo guhabwa ikamba.

mu magambo ya Miss Akiwacu yagize ati “Afite uburanga bw’umwimerere (naturelle) afite igihagararo cyiza cyidafitwe na benshi. Yifitiye icyizere kandi ni byiza cyane bituma ibyo avuga bihabwa agaciro n’abantu bakamutega amatwi. Yitwara neza cyane ndabikurikira. Akurikiza ibisabwa mu mwiherero, afite umuco, ikinyabupfura muri bagenzi be mbona agifite amahirwe 100% yo gutsinda”.

Akiwacu Colombe yanamugiriye inama yo kwitwara avuga ko iyo ari iminsi ya nyuma haza ibihuha byinshi bakanagira ubwoba yavuze icyo yabwira Shanitah ari ugukomeza gahunda ze ntiyite ku by’abandi avugako akwiye ikamba nta gushidikanya ariko kandi ngo n’iyo yaba atazanye ikamba ni umwana wacu azagaruke tuzamushimira kuba yaraduserukiye akaduhesha ishema.

Umunyana Shanitah uhagarariye u Rwanda muri Miss Supranational