Print

kimwe mu bidasanzwe byaranze umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,warangiye nta kipe yakiriye ibashije kubona intsinzi

Yanditwe na: Martin Munezero 6 December 2019 Yasuwe: 1469

Umunsi wa 12 wa shampiyona wasojwe n’umukino wahuje Rayon Sports yari yakiriyemo Police FC zombi zikaba zanganyije 0-0.

Umunsi wa 12 watangiye kuwa kabiri aho Gicumbi yari yakiriyemo APR FC kuri stade Mumena urangira zigabanye amanota atatu nyuma yo kunganya igitego 1-1,

umukino wahuje Espoir FC na Etincelles FC ku i saa 13h00 ni wo wabimburiye imikino yo kuri uyu wa Gatatu aho washoje Espoir itsinzwe na Etincelles FC 2-3 yari yakiriye kuri Sitade ya Rusizi.

Iyindi mikino yabaye ku i saa 15h00 yasize amakipe yose yakiriye (ari mu rugo) yose adatahanye amanota atatu yuzuye.

Umukino wahuje SC Kiyovu yari yakiriye Marines FC yatsinzwe 1-2 kuri Sitade Mumena mu mukino watangiye ku i saa 15h00.

Mukura VS yari yakiriye Muhanga kuri Sitade ya Huye yatsinzwe 1-0 na AS Muhanga. Musanze FC yari yakiriye AS Kigali umukino warangiye amakipe agabanye amanota atatu kuko umukino wasoje ari igitego 1-1.

Umukino wa ’Derby’ wahuzaga amakipe yazamukanye Heroes FC yari yakiriye Gasogi United warangiye Gasogi itsinze 1-0.

Kuri Siade ya Gologota, Sunrise yari yakiriyemo Bugesera Fc naho byarangiye amakipe agabanye amanota atatu nyuma yo kunganya ibitego 2-2.

Umunsi wa 12 wasojwe na Rayon Sports yari yakiriye Police kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho nta kipe yabashije kubona igitego kuko warangiye ari 0-0

Uko Imikino yose y’umunsi wa 12 wa shampiyona yagenze

Gicumbi FC 1-1 APR FC
SC Kiyovu 1-2 Marines FC
Mukura VS 0-1 AS Muhanga
Rayon Sports FC 0-0 Police FC
Heroes FC 0-1 Gasogi United
Musanze FC 1-1 AS Kigali
Sunrise FC 2-2 Bugesera FC
Espoir FC 2-3 Etincelles FC