Print

Nyanza: Imvura nyinshi yaguye nijoro yarengeye imyaka y’abaturage iri kuri Hegitari 30 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 December 2019 Yasuwe: 2854

Nkuko amakuru abitanga,Mu gishanga cya Rwuya kiri mu midugudu ya Kavumu B mu kagari ka Nyarusange na Ndago mu kagari ka Runga, igihingwa cy’iboberi cyari kuri hegitari 6 cyarengewe .

Igishanga cya Mwogo kiri mu midugudu ya Rugarama B na Ndago mu kagari ka Runga imyaka yari kuri hegitari 15 yatwawe n’amazi.

Umuceri wari kuri hegitari 2 muri Kavumu A mu kagari Nyarusange warengewe

Ibishyimbo n’ubunyobwa byari bihinze mu mudugudu wa Cyarwa mu kagari ka Nyarusange kuri hegitari 7 byarengewe kuko habaye nk’ikiyaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma,Claire INGABIRE,yemereye Umuryango ko iyi mvura yaguye ikageza saa sita z’ijoro yarengeye imyaka yariihinze kuri hegitari 30 mu tugari 3 ndetse isenya amazu 2 mu kagari ka Mushirarungu.

Yagize ati "Imvura yaguye igeza hafi mu ma saa sita z’ijoro.Yari nyinshi cyane bituma imyaka iri kuri hegitari 30 iri mu tugari twa Runga,Nyarusanze na Gishike irengerwa.Hari amazu 2 yo mu kagari ka Mushirarungu yaguye.Imwe yaguye igera hasi indi twayikuyemo umuturage bigaragara ko isaha iyo ariyo yose ishobora kugwa.Nibyo tumaze kumenya ko byangijwe n’imvura gusa turacyegeranya amakuru.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Rwabicuma yavuze ko nta muntu waguye muri iki kiza cy’imvura kuko abaturage batuye muri aya mazu bayasohotsemo ataragwa ndetse yemeza ko bakomeje kwegeranya amakuru kugira ngo bakorerwe ubuvugizi.

Yagize ati "Icyo turi gukora n’ukwegeranya amakuru cyane cyane ku bafite amazu ashobora kubashyira mu kaga kugira ngo tube tuyabavanyemo,tukabacumbikisha kugira ngo hatagira uwo inzu igwaho.

Ku bijyanye n’imyaka byo nta kindi twakora uretse guhumuriza abaturage no gukora ubuvugizi kugira ngo babe babasha kugobokwa kuko iyo myaka bari bayitezeho imibereho.Raporo turazitanga mu nzego zibishinzwe dutegereze ikizavamo."