Print

Karongi:Basabose Pierre yakubise ishoka Gitifu mu mutwe

Yanditwe na: Martin Munezero 7 December 2019 Yasuwe: 7798

Umwe mu baturage wari aho ibi byabereye avuga uko byagenze yagize yabwiye Radio Isangano dukesha iyi nkuru uko byagenze.

"ibi byatangiye umugore wa Pierre atukana na nyina wa Niyomugabo(nyirabukwe), nuko Niyomugabo araza acyura nyina maze Domina(umugore wa Pierre) ahita akubita nyirabukwe, Pierre aje aho kugira ngo abaze uko bimeze yadukira Niyomugabo aramukubita, kubera ko njyewe nkorera hano ndaza ndabakiza ariko Pierre ntiyashyirwa akomeza guterana amabuye."

Niyomugabo Fidele, umwe mu bakorewe urugomo, yagize ati “ Nari niyicariye hano mu isanteri maze abantu barambaza ngo wiyicariye aho ngaho mama wawe bari kumukubita? Nuko ndaza mfata mama ndamujyana hashize umwanya byamaze guhosha nuko Pierre araza ,ubwo yari afite inkoni atangira kuyinkubita ngo kuko wifatanyije na mama wawe ndabica (...)."

Umukuru w’umudugudu wa Gafuruguto, Nyanzira Aloysie, wavuga ko uyu muturage asanzwe yarananiranye.

Agira ati ” Uyu mugabo asanzwe ari igihazi anywa ibiyobwabyenge duhora tumushyikiriza inzego za polisi twajya kubona tukabona aragarutse,yigize igihazi asanzwe ari n’umujura. Bigaragare y’uko yari afite umuteguro kuko ako gashoka si agashoka yashishaga inkwi n’agashoka gatoya yari yarabitse ku buryo yakagendanaga."

Gitifu Niyongamije yemeje aya makuru ubwo yari kwa muganga, avuga ko agashoka yakubiswe kafashe umusaya.

Ati " Muri iryo joro nyine yari yakubise murumuna we, atema murumuna we akoresheje umuhoro, abaturage bahamagara inzego z’umutekano i Kigali nabo bahamagara akarere ndetse na polisi ariko byaje kurangira nta rwego ruje gutabara, maze habuze urwego rujya gutabara,"

Twoherejeyo irondo rigezeyo birananirana kuko yari yanyweye urumogi, biba ngombwa ko bongeye kumpamagara mfata moto hari mu masatatu n’igice, mpageze nsaba abaturage kuryama kuko ntakindi nari kumukoraho, twaje kugenda rero tugeze muri kaburimbo ubwo yari afite agashoka gatoya ariko njye sinari nakabonye. Nari ndi kuvugira kuri telefoni antambuka iruhande ahita akankubita ku bw’amahirwe gafata ku itama iruhande rw’umunwa ntikafata mu isura."

Umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage n’irangamimerere mu Murenge wa Bwishyura, Niyigaba Bellarmin, avuga ko uyu muturage agishakishwa.

Yagize ati ”Uwakoze icyaha kugeza ubu ntabwo turamenya aho ari aracyashakishwa. Twari tuzi ko n’ubundi ari umuntu udashobotse ureste ko muri kariya kagari tutabarenganya amakuru bahise bayatubwira gusa umuturage tugumya kumwibeshyaho”.

Iyi nkuru ivuga ko no mu kandi Kagari ka Nyarusazi mu Murenge wa bwishyura mu ijoro rimwe, abaturage bakubise umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari.


Comments

gakuba 7 December 2019

IBAZE NGO BAHAMAGAYE.I KIGALI NABO BAHAMAGARA À KARERE NA POLISI ALIKO NTIBAHAGERA !!!IBYO SIBYO KUKO WASANGA IZO NZEGO.ALIZO ZAHAMAGAYE GITIFU ALIKO UMUNTU YIGIRA INDAKOREKA LIMWE À BITEWE NUBUYOBOZI.BUDATANGA AMAKURU CYANGWA BUYATANGA.IZINDI NZEGO ZAMUFATA ZIKAMUREKURA UMUNTU UGENDANA AGASHOKA KANDI BIZWI.!!ALI UMUJURA.BIZWI URUGOMO. BAZWI URUMOGI.BIZWI CYANGWA NUKO GEREZA ZUZUYE.BAKABURA AHO BAMUSHYIRA NYAMARA GITIFU YARAZIZE KUDATABARA BAHAMAGAWE. NIBA ALIBYO *


kacel 7 December 2019

uyu ejo tuzunva bavugako yishwe ashaka kurwanya inzego zumutekano, nashaka asige araze.