Print

Sugira Ernest yitangiye umuryango we aburizamo itezwa cyamunara ry’inzu ya Papa we

Yanditwe na: Martin Munezero 7 December 2019 Yasuwe: 7792

Uyu muryango wari wabuze amafaranga wishyura ingwate kugeza ubwo umutungo wawo ugurishwa muri cyamunara kubera urubanza RP 0347/09/TGI/MHG, rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga, rukaba rwaragombaga kurangizwa ku gahato, kubera umwenda umugabo wa nyina wa Sugira yananiwe kwishyura ungana na 1.562.102 Frw.

Hari amakuru atangazwa n’abagombaga kwishyurwa ariya mafaranga gusa hari n’andi yemeza ko Ernest Sugira yamaze kwishyura aya mafaranga angana na 1.562.102 Frw kugira ngo umuryango we w’uyu rutahizamu utangara nkuko yari yashimangiye ko azawushyurira kabone nubwo barumuna be na bashiki be badahuje ababyeyi bombi.

Sugira mu kiganiro yari yagiranye n’ikinyamakuru Panorama, yari yagize ati “Uriya mugabo yaraduhemukiye cyane ariko ntacyo twamukoraho. Ngiye kurengera umubyeyi wanjye n’abavandimwe banjye barimo bashiki banjye, kuko sinakwemera ko bandagara. Amafaranga nzayishyura.”

Sugira ubushize yari yavuze ko ibi byose bijyanye no kuba hari ibikorwa ariko umuryango ntubimenye, biterwa n’amakimbirane umugabo wa mama we asanzwe agirana n’abantu.


Comments

Dieudonne NSENGIYUMVA 10 December 2019

Kbx rutahizamu wacu sugira nagumane ubutwari bwe yakoze igikorwa kizima ferestion umusaza


Dieudonne NSENGIYUMVA 10 December 2019

Kbx rutahizamu wacu sugira nagumane ubutwari bwe yakoze igikorwa kizima ferestion umusaza