Print

Umuraperikazi Cardi B yiyise izina rishya ry’abanyafurika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 1695

Uyu muraperikazi yageze muri Nigeria mu gitaramo cya Livespot X Festival kiratangira kuri uyu wa Gatandatu.

Cardi B yavuze ko yifuza gusogongera ku bwiza bwa Nigeria ari nayo mpamvu yiyemeje kwiyita Chioma B.

Umuhanzi Davido usanzwe akundana n’umukobwa witwa Chioma yishimiye cyane ko Cardi B yiyise izina ry’umukunzi we,afata ubutumwa yashyize kuri Instagram nawe arabutambutsa abimenyesha n’uyu mukobwa bari hafi kurushinga.

Cardi B nava muri Nigeria arahita yerekeza mu gihugu cya Ghana aho ari bukomereze ibitaramo bye.


Cardi B yatangaje ko yiyise Chioma B