Print

Humble Jizzo n’umuryango we bagiye muri Cambodia no mu gihugu cya Thailand

Yanditwe na: Martin Munezero 7 December 2019 Yasuwe: 1978

Humble Jizzo yahagurutse i Kigali kuwa 30 Ukwakira 2019, ni ukuvuga ko amaze Icyumweru cyose muri Cambodia aho ari muri gahunda y’ubutembere we n’umugore.

Uyu muhanzi yatangaje ko yagiye gutembera ariko umugore we ari no muri gahunda z’akazi.

Yagize ati ”Nagiye gutembera n’umuryango wanjye, umufasha we ari mu kazi hano twafatiranye akanya yari abonye ko gukorera inaha twemeza ko twatembera nk’umuryango.”

Amy Blauman umufasha wa Humble Jizzo ari mu nama mpuzamahanga ya gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yitabiriye nk’umwe mu bahagarariye ‘WFP Rwanda’ umushinga asanzwe akorera ndetse akaba yarajyanye n’abandi bayobozi bafite aho bahuriye n’iyi gahunda.

Nyuma yo kuva muri iyi nama Amy Blauman, Humble Jizzo n’umwana wabo bazahita berekeza muri Thailand aho bazaba bagiye gutembera mbere y’uko bagaruka i Kigali mu mpera z’icyumweru gitaha.

Abajijwe impamvu yo gukomereza muri Thailand, Humble Jizzo yavuze ko harimo gutembera no gukomeza gushakisha uko yabona ibikoresho bigezweho bya Studio ya Urban Boys.

Humble Jizzo n’umufasha we Amy Blauman bafitanye umwana w’umukobwa witwa Ariela Manzi wavukiye muri Confluence Health Hospital muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Wenatchee muri Leta ya Washington, ku wa 23 Mutarama 2018.

Bemeje kubana aakaramata ku wa 24 Ugushyingo 2018 mu birori byahawe umugisha na Pasiteri Ndahiro Rogers Rukundo wo muri Kigali City Church.