Print

Chelsea yakuriweho ibihano byo kugura abakinnyi yiyemeje gushora akayabo muri Mutarama

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 1633

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,Chelsea FC yatsinze urubanza rw’ubujurire yari yatanze kubera ibihano byo guhagarikwa kugura abakinnyi yari yahawe niko guhita yiyemeza gutangira kurambagiza abakinnyi izagura muri Mutarama umwaka utaha.

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard wifuza kuzana amaraso mashya ari gukorana na director Marina Granovskaia na nyiri Chelsea, Roman Abramovich kugira ngo barebe abakinnyi bazana muri Mutarama.

Muri miliyoni 150 z’amapawundi bivugwa ko Chelsea izashora ku isoko,izazana abakinnyi batandukanye aho ku isonga bivugwa ko Lampard yifuza kuzana umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso witwa Ben Chilwell.

Lampard yabwiye abanyamakuru ati “Mfite abakinnyi nifuza kuzana mu mutwe wanjye ariko ubu ndi gutekereza uko abakinnyi banjye bitoje nuko bari kwitwara.Buri kipe yose igura abakinnyi,tugomba kureba ubuhanga bw’abakinnyi twifuza.”

Chelsea FC irifuza gukaza ubwugarizi bwayo ndetse biranashoboka cyane ko yashaka rutahizamu mushya wo gufatanya na Tammy Abraham.