Print

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira kwa Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 4175

Ernesto Valverde yavuze ko Messi ari hafi gusezera ku mupira w’amaguru akerekeza mu butoza aho yemeje ko ashobora no gutoza ikipe y’igihugu ya Argentina.

Messi yabaye umukinnyi w’umwaka ku isi ku nshuro ya 6 muri 2019,anahabwa igihembo cya 6 cya Ballon d’Or ari nabwo yavuze ko ari kwishimira ibihe byiza by’umupira bwa nyuma kuko igihe cye cyo gusezera kuri ruhago kiri hafi.

Umutoza Valverde yabwiye abanyamakuru ati “Ni ibintu bisanzwe,Leo afite imyaka 32 ariko nubwo atari gutekereza gusezera vuba aha ariko n’ibintu biri hafi.Ntabwo dukwiriye gusazwa nabyo tugomba kumva ko bibaho.Umuntu wese atekereza gusezera iyo ageze ku myaka runaka.Kuba ari gutekereza gusezera [Messi] ntibivuze ko biraba mu minsi 3 iri imbere.”

Messi yavuze ko ahagaze neza yaba mu mutwe n’imbaraga gusa yemeje ko yatangiye gutekereza ku byo gusezera ku mupira w’amaguru yabayemo indashyikirwa.