Print

Umugabo yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe kugira ngo umugore we utwite amwicareho kwa muganga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 9932

Uyu mugore yageze kwa muganga bimusaba gutegereza guhura na dogiteri ananiwe guhagarara umugabo we araza amera nk’uwicaye undi amwicara ku mugongo.

Iyi video imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku isi,yashyizwe hanze na polisi yo mu Bushinwa mu rwego rwo gukangurira abagabo kwita ku bagore babo batwite ndetse inenga abantu banze guha uyu mugore umwanya ahubwo bakigira kuri telefoni.

Uyu mugore yamaze umwanya munini ategereje muganga ariko kubera ko yari akuriwe imbaraga zirabura birangira uyu mugabo we amwitangiye yemera ko amwicara ku mugongo.

Uyu mugore yategerereje ku idirishya uyu muganga bagombaga guhura yicaye ku mugongo w’umugabo we.

Uyu mugabo yiyemeje ko umugore we amwicaraho kuko mu bari bicaye ku ntebe nta numwe wemeye kumwimukira.