Print

Minisitiri Busingye yemeje ko Dr Habumugisha wakubitiye umukobwa mu ruhame yasohotse igihugu anyuze mu nzira zitemewe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 4561

Mu Butumwa abantu batandukanye banyujije kuri Twitter bakomeje kwibaza uburyo umuntu ushakishwa n’ubutabera yasohotse igihugu akanigaragaza nk’aho ntacyabaye birangira Minisitiri Busingye abasubije ko uyu mugabo yasohotse aciye mu nzira zitemewe.

Minisitiri ati: “Urukiko rwategetse ko Habumugisha afungwa by’agateganyo. Ari ku rutonde rw’abinjira n’abasohoka batemerewe gusohoka. Yasohotse igihugu anyuze mu nzira za Panya. Yarahunze, igihe n’igihe azagezwa imbere y’ubutabera.”

Mu Ukwakira 2019, urukiko rwisumbuye rwategetse ko Bwana Habumugisha agomba gufatwa, hari hashize igihe gito arekuwe by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze.

Uyu mushoramari ufite televiziyo yitwa Goodrich TV, akora kandi ubucuruzi mu buvuzi bwifashishije imirire, aregwa gukubita Diane Kamali, gutukana mu ruhame no kwangiza ibye.

Nyuma y’ukwezi umwanzuro w’urukiko usomwe inzego zirimo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha, n’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa zose zatangaje ko zidafite uyu mugabo.

Dr Habumugisha Francis aherutse kwandika kuri Twitter ko yageze i Paris ndetse abimenyesha (tag) Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha igifaransa ukorera i Paris.