Print

Mama wa Diamond yaba arimo gushwana na Tanasha?

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2019 Yasuwe: 6665

Byatangiye kuvugwa ko aba bombi Sandra n’umugore w’umwana we bashwaniye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwuzukuru we Naseeb junior byo kwizihiza iminsi 40 yari amaze avutse ubwo byabaga ku wa 26 ugushyingo 2019 ngo bitewe n’uko Tanasha yavuye mu birori igitaraganya ariko Mama wa Diamond Platnumz yabihakanye.

“Ntabwo nzi aho amagambo y’uko ndimo gushwana na Tanasha Donna aho ava, ibyo mubifate nk’ibihuha, mushaka ko nzaya mukurikira aho azajya ajya hose? abantu bamenye ko ibyo biri kuvugwa ari ibihuha byambaye ubusa”. Sandra Dangote asobanura ko ntacyo apfa n’umukazana we Tanasha Donna.

Uyu mubyeyi wa w’icyanmamare mu njyana ya Bongo Flava Diamond Platnumz aherutse kujya kubana n’umubyeyi w’umwuzukuru we Tanasha Donna ku nmpamvu byavugwaga n’ibitangazamakuru byo mur Kenya ko agirango abone uko yita ku mwuzukuru we Junuior Naseeb.


Comments

Emmanuel 8 December 2019

Birababaje, kuko ibintu nk’ibi ntamukecuru wakabyinjiyemo. Mama wa Diamond ejobundi yashatse umwana w’umusore ngo amubere umugabo buri gihe usanga ashwana n’abakobwa b’inshuti za Diamond,ubundi uyu mukenyezi ashaka iki kweri? Ahaa.