Print

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye akuya

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 6033

Mu kiganiro n’abanyamakuru,perezida wa Gasogi United,KNC, utaripfana yavuze ko kuba abafana ba APR FC bishimiye cyane gutsinda iyi kipe ye ikizamuka, bigaragaza ko imaze kuba ubukombe.

Yagize ati “Urebye uko umukino wagendaga kuba batubonyemo ibi bitego n’ubwo habayemo udukosa ducye ku ruhande rwacu, navuga ko ari amahirwe cyane kuri bo kubona amanota 3 yose.

Wari umukino ukomeye cyane bitwaye neza mu gice cya mbere cy’umukino, igice cya 2 turahindura tuza turi hejuru tubatsinda ibitego 2 byiza, ariko imvune na Felix yadukozeho cyane kuko wabonaga ko n’ibitego babonye byaturukaga hariya yakinaga.

Ibi birerekana ko Gasogi United ari ikipe ikomeye cyane. Reba ukuntu abafana ba APR FC bishimye ukuntu bari kubyina ni ibyerekana ko aya manota abashimishije bikabije.”

KNC yabwiye amakipe ataramukuyeho amanota 3 mu gice kibanza cya shampiyona ishatse yaheba kuko mu mikino yo kwishyura azongeramo byibura abakinnyi 2 b’abanyamahanga bakora ikinyuranyo.

APR FC yafunguye amazamu ibifashijwemo na Danny Usengimana, yinjijwe ibitego 2 mu ntangiriro z’igice cya 2 bya Isaac Muganza,byayibijije icyuya kubyishyura, kugera mu minota 10 ya nyuma, ubwo Mugunga na Omborenga bayihaga insinzi.

Ifoto: Funclub.rw


Comments

Maurice 8 December 2019

Knc yigize ibiki amakipe yose ngo nukuyatera u wobaaaaa yagiye amenya ko umwana ashya atavoma aga kipe kavutse ejo none ngoo