Print

Umusore wari guhagararira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Mister Africa International ntiyitabiriye

Yanditwe na: Martin Munezero 8 December 2019 Yasuwe: 1380

Ni mugihe kuwa Gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019 aribwo abandi basore batangiye umwiherero uri kubera mu mujyi wa Lagos muri Nigeria ari naho hazabera ibirori byo gutanga iri Kamba ku uzaba yaryegukanye.

Twagira Prince Henry niwe wagombaga guhagararira u Rwanda muri iri rushanwa ariko ntiyabashije kuryitabira kubera ikibazo cyo kubura amafaranga ya tike y’indege imugeza I Lagos. Ubu amakuru ahari ni uko Twagira Prince yibereye muri Kigali.

Uyu abaye umusore w’Umunyarwanda ubuze uko yitabira iri rushanwa kuko no mu mwaka ushize uwitwa Niyirora Divic yagombaga kuryitabira ariko ntiyitabira kubera ibibazo by’amikoro make.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri gusa. Muri 2015 Twahirwa Moses yari yabaye igisonga cya mbere mu gihe muri 2017 Ntabanganyimana Jaean de Dieu yaryegukanye.