Print

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya kurwanira mu kibuga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 3788

Ubwo aya makipe yombi akomoka mu mujyi wa Lancashire yarimo atana mu mitwe,umufana w’ikipe ya Fleetwood yari yasuye yinjiye mu kibuga umukino uri kuba, bibabaza aba Blackpool byatumye babiri muri bo bamusanga mu kibuga bamukubitiramo umukino urahagarara,biradogera,abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’imbaraga z’abashinzwe umutekano wo ku kibuga [stewards],aba bafana bakuwe mu kibuga ariko aba Blackpool babiri bakubise ibipfunsi n’inkonji uyu wa Fleetwood.

Iyi mirwano yakurikiwe n’iy’abandi bafana bavuye aho bari bicaye bajya gukubita bagenzi babo Polisi irwana no kubatandukanya.

Nubwo iyi ntambara yakomye mu nkokora uyu mukino,ntibyabujije Blackpool kunyagira Fleetwood ibitego 3-0.