Print

Imitwe 6 y’inyeshyamba zo muri RDC yishyize hamwe kugira ngo ifashe FARDC guhangamura inyeshyamba z’Abanyamahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 December 2019 Yasuwe: 8435

Iyi mitwe yakoze ihuriro yise RPRC (Réseau des Patriotes Résistants Congolais) ryo guhuza imbaraga mu kurwanya imitwe y’abanyamahanga iba muri RDC,irimo ADF,FDLR,RUD-URUNANA n’iyindi.

Iri huriro ryashingiwe mu Murenge wa Wanianga, muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mitwe yishyize hamwe ni: Nduma Defense of Congo (NDC-R) uyoborwa na Guidon Shimiray, Mai-Mai Kifuafua ya Delphin Mbaenda, Mai-Mai Simba, ya UPLD, Mai-Mai MAC ya Mbura Matondi na Mai-Mai Raiya Mutomboki Ntoto ya Shebi Bazungu.

Mu minsi iri imbere,ihuriro rya RPRC rirateganya kuzageza kuri guverinoma ibyo naryo risaba mu biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere i Kinshasa.

Ihuriro rya RPRC ryashinzwe mu rwego rwo kumvira Perezida Felix Tshisekedi, wasabye imitwe y’inyeshyamba y’abanyagihugu kwifatanya na leta mu kurwanya imitwe y’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Nubwo operation Sukola 2 ya FARDC yo kurandura imitwe muri Kivu zombi iri gutanga umusaruro muri iyi minsi,RDC ikeneye imbaraga zidasanzwe kugira ngo irandure burundu inyeshyamba zimaze imyaka myinshi ziri ku butaka bwayo,ziyihungabanyiriza umutekano.