Print

Aimbable Bayingana wari perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ari gukorwaho iperereza

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2019 Yasuwe: 2228

Mu mpera z’iki cyumweru gishize nibwo Aimable Bayingana na komite bari bafatanyije, batangaje ku mugaragaro ko beguye ku mirimo yabo.

Urwego rw’ubugenzacyaha rw’u Rwanda (RIB) ruvuga ko ruri gukora iperereza kuri ibyo birego, ariko ko kuri ubu nta kindi rwabivugaho.

Aimbable Bayingana ahakana avuga ko nta kibi yakoze.

Ibyo birego byagiye ahagaragara nyuma yaho Umunyamerika Jonathan Boyer wahoze atoza ikipe y’u Rwanda y’umikino w’amagare, atangaje ku mugaragaro ibivugwa ko ari imyitwarire mibi muri FERWACY.

Hari nyuma yaho agiraniye ibibazo na Bayingana.

Boyer, wabaye Umunyamerika wa mbere witabiriye irushanwa rya Tour de France, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, atuma uba mu mikino ikunzwe cyane mu gihugu.

Boyer, wasezeye ku butoza mu 2017, yanditse ibaruwa ifunguye ashinja Bayingana kubangamira ibikorwa byo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare.

Muri iyo baruwa, yanamushinje kandi gukoresha nabi umwanya we no gukora ibidahagije mu gufasha abasiganwa ku magare b’abagore bivugwa ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’abatoza.

Yemeza iyegura rya Bayingana, minisiteri y’imikino mu Rwanda yavuze ko nayo izakora iperereza kuri ibyo birego.

Iyo minisiteri yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko iteganya gushyiraho gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ireba imikino yose mu gihugu.

AFP isubiramo amagambo ya Shema Maboko Didier, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’imikino, agira ati:”Turabizi ko habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ibibazo bya ruswa, kandi biri mu nshingano zacu kubirwanya”.