Print

Urukiko rwa Afurika y’ Uburasirazuba rwatesheje agaciro ikirego cya Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza kuri Manda ya 3

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2019 Yasuwe: 3165

Umucamanza Monica Mugenyi ubwo yasomaga umwanzuro w’ urukiko utesha agaciro iki kirego ku wa Kabili yavuze ko itegeko nshinga ry’ u Burundi ryemereye Perezida Nkurunziza kongera kwiyamamaza kugira ngo ashyire igihugu ku murongo.

Mugenyi yagaragaje ko abateguye ivugururwa ry’ itegeko nshinga mu Burundi ibyo bakoze ntaho binyuranyije n’ itegeko rigenga amatora mu Burundi ndetse ko ntaho binyuranyije n’ amasezerano ya Arusha.

Yavuze ko ingingo ya 96 mu itegeko nshinga ry’ u Burundi ivuga ko Perezida w’ iki gihugu yemerewe manda ebyiri, gusa 302 ivuga ko mu bihe by’ amage Perezida ashobora kuyobora manda idasanzwe.

Umucamanza yanzuye ko abavuga ko Perezida Nkurunziza kuva muri 2015 ayoboye manda atemerewe n’ amategeko bashaka guhungabanya umutekano w’ u Burundi.

Itegeko nshinga ry’ u Burundi ryo muri 2005, rivuga ko Perezida w’ u Burundi atorerwa manda y’ imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Madame Mugenyi avuga ko urukiko rushinzwe kureberera itegeko nshinga mu Burundi rwakurikije itegeko nshinga ryo muri 2005, n’ amasezerano ya Arusha yo muri 2000.

U Burundi mu mwaka ushize wa 2018 nibwo bwavuguruye itegeko nshinga , buha Perezida Nkurunziza uburenganzira bwo kongera kwiyamamaza gusa we kugeza ubu avuga ko ataziyamamaza mu matora y’ umwaka utaha.

Umuvugizi we yasubije abatekereza ko ari amayeri ashobora kuba yarizwe na Perezida Nkurunziza kugira ngo umwaka utaha ntaziyamamaze ariko azasubire ku butegetsi muri 2025 ati “U Burundi si u Burusiya”.