Print

Umugore wari umaze amasaha 6 apfuye yazutse abifashwemo n’abaganga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2019 Yasuwe: 3453

Audrey Schoeman yagize ubukonje bukabije mu mubiri we ku kigero kitwa ’hypothermia’ aho umubiri ukonja kugera munsi ya 35C.

Uyu mugore basanze yaheze mu rubura mu misozi ya Pyrenees muri Espagne mu kwezi gushize aho yari yagiye kurira imisozi (hiking).

Abaganga bavuga ko igihe umutima we wahagaze ari cyo kirekire bamaze kubona cyabayeho muri Espagne.

Madamu Schoeman w’imyaka 34, atuye i Barcelona, ubwo yaheraga muri iyi misozi ategereje ubutabazi byageze aho ata ubwenge, umugabo we Rohan avuga ko yari azi ko umugore we yapfuye.

Yabwiye abanyamakuru ati: "[mugezeho]…Nasanze atagihumeka, n’umutima utagitera."

Ikipe uy’abatabazi yageze kuri uyu mugore hashize amasaha abiri, umubiri we wari wakonje bikabije munsi ya 18C, yagejejwe kwa mu nta kimenyetso na kimwe ko ari muzima.

Dr Eduard Argudo wafashije kumugarura mu buzima avuga ko ubukonje bwo muri iriya misozi ari nabwo bwatumye abasha kongera guhumeka.

Mu itangazo yasohoye yanditse ati: "Mu by’ukuri byabonekaga ko yapfuye.Ariko twari tuzi ko mu gihe cya hypothermia, yari afite amahirwe macye yo gukira."

Hypothermia yakingiye ubwonko bwe kwangirika mu gihe butari gukora, nubwo bwose nabyo byari ku nkombe y’urupfu nk’uko muganga Argudo abivuga.

Ati:"Iyo umutima uhagarara igihe kingana gutya ku gipimo cy’ubushyuhe gisanzwe, yari kuba yarapfuye."

Mu gusiganwa n’igihe, abaganga bakoresheje imashini kabuhariwe mu kongera gutembereza amaraso, kuyaha umwuka [oxygen] no kuyasubiza mu muntu.

Mu gihe umubiri we wari ugeze ku gipimo cya 30C, bakoresheje imashini yitwa ’defibrillator’ ishitura umutima, hari hashize amasaha atandatu ubutabazi buhamagawe.

Madamu Schoeman yavuye mu bitaro hashize iminsi 12, afite utubazo ducye two gukora kw’ingingo, no kutumva ikintu cyose ku ntoki kubera ubukonje bukabije [hypothermia] zahuye nabwo.

Bigenda bite umubiri iyo uri mu bukonje bukabije?

Hari abandi bantu bakuru n’abana bagiye barokoka ubukonje bukabije bamazemo igihe kinini mu gihe bagejejwe kwa muganga.

Ariko buri gihe haba hari ibyago byo kwangirika k’ubwonko.

Igipimo cy’ubushyuhe busanzwe bw’umubiri kiba kiri munsi gato cyangwa hejuru gato ya 37C.

Iyo iki gipimo kigeze munsi ya 35C umuntu aratetemeka, ashobora kuzungera no kumva arushye cyane.

Munsi ya 32C umuntu ata ubwenge akagwa ndetse umutima ushobora guhagarara.

Kuri madamu Schoeman, nubwo we byari birenze cyane ibi kandi bikabije, ubukonje bukabije bwabaye umugisha.

Ubukonje biboneka ko bwatumye umutima usa n’uhagaze, amaraso ntakomeze kugenda no guhumeka bukajya ku rwego ruri hasi cyane byose kugira ngo birinde ubwonko kwangirika.

Igihe umutima we wamaze udatera ntabwo kizwi neza - birashoboka ko amaraso ye yari agitembera ariko ku rwego rwo hasi cyane rudashobora kuboneka.

Ubusanzwe, nyuma y’igihe cy’isaha umutima udatera, ubwonko bwari kuba bwangiritse.

"Twari dufite ubwoba ko ubwonko bwangiritse kuko nta muntu twari twakabonye wamaze igihe kingana gutya ngo abashe kugaruka" - Argudo.

Avuga ku gukira kwe, Madamu Schoeman avuga ko nta na kimwe azi ku byabaye nyuma yo guhera mu misozi.

Ati: "Ntabwo nari nzi ibiri kuba nko mu gihe cy’umunsi umwe cyangwa ibiri, nakangutse gusa ndi mu ndembe".

Avuga ko kuva icyo gihe yahise atangira gusoma no kumenya byinshi kuri hypothermia.

Madamu Schoeman avuga ko ari amahirwe kuba ariho kandi abishimira cyane abaganga bamurokoye.

Ati: "Gusa mu gihe cyabyo, nizeye ko nzongera kubasha kuzamuka imisozi. Sinshaka ko ibyabaye binyambura gukora ibyo nkunda".


Inkuru ya BBC


Comments

sezibera 9 December 2019

Ibi ntabwo ari umuzuko as such.Hazuka umuntu wapfuye bya nyabyo.Naho ibi byari "clinical death".
Nukuvuga ko umubiri we utakoraga,ariko atari yapfa neza.Buriya Cells zari zikibona oxygen,nubwo yari yakonje.Kenshi cyanecyane mu cyaro,bahamba abantu bazima,bibwira ko bapfuye.Ariko nk’Abakristu,tugomba kwibaza niba koko UMUZUKO ushoboka.Igisubizo ni YEGO.Yesu yerekanye ko bishoboka,ubwo yazuraga abantu benshi,harimo na LAZARO.Ibyo byahamijwe n’abantu benshi,barabyandika.UMUZUKO w’abantu bapfuye barumviraga Imana,uzaba ku Munsi w’Imperuka,bahabwe ubuzima bw’iteka,nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6:40.Ibyo nta gushidikanya,kubera ko nta kintu Bible yahanuye ngo kekuba.Niho bible itandukaniye n’ibindi bitabo byitwa ko bituruka ku Mana.Aho gushidikanya,dushake Imana cyane kugirango tuzazuke kuli uwo munsi.