Print

Umuryango wa Barack Obama waguze akayabo inzu nziza cyane ku kirwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 9 December 2019 Yasuwe: 10179

Iyi nzu iri ku buso bugari bwa metero kare magana atandatu na mirongo ine n’ibice makumyabiri n’umunani (640.28) aho bivugwa ko ighurwa ryayo ryagizwemo uruhare na James F. Reynolds wakoranye na president Barack Obama ubwo yari umusenateri wa leta ya Illinois, iyi nyubako ikaba iguzwe mu gihe umufasha wa Barack, Michelle aheruka kugurisha amakopi menshi y’igitabo “Becoming” kivuga ku buzima bwabo ubwo bari muri White house.

Ikinyamakuru People cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gihamya ko iyi nzu yaguzwe ku wa gatatu ushize ndetse ikaba ari inyubako irimo ibyumba birindwi byo kuraramo ikagira n’ibyumba birindwi byo kogeramo ndetse byananditswe ko iyi nyubako aba bombi babanje kuyikodesha mbere yo kuyishyura ngo yitwe iyabo bwite.











Comments

mazina 9 December 2019

Ufite inkwi arya ibihiye.Abakire bimara agahinda!!! Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.