Print

Minisiteri y’Uburezi yakuyeho uburyo bwo gusimburana kw’abarimu benshi mu ishuri rimwe mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 December 2019 Yasuwe: 7490

Ibi Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yabitangarije mu nama yamuhuje n’abafatanyabikorwa mu burezi barimo abanyamadini n’amatorero ndetse n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe Imibereho Myiza.

Yagize ati: “Turashaka ko uburyo bwa porofesora buvanwa mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza, ubwo ni mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu.Iyi myaka izajya yigishamo umwarimu umwe, ishuri niriba rirengeje abana 70 hagemo abarimu babiri, umwe wigisha n’umwungirije.”

Minisitiri w’Uburezi yavuze ko gufata abarimu batanu bakinjira mu ishuri rimwe ku munsi,imbere y’umwana wo mu mwaka wa mbere bitamufasha kuko atabasha gusobanukirwa n’imikorere yabo kandi umwana muto aba ashaka umuba hafi ngo amenye aho afite ikibazo agikosore hakiri kare.

Minisitiri Mutimura asanga nta mwarimu wananirwa kwigisha amasomo 5 yo mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza wongeyeho siporo.

Benshi mu barimu bagiye bemeza ko uburyo bwa porofesora ntacyo bumarira umwana ndetse butuma ireme ry’uburezi rijya hasi ariyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yahisemo kubukuraho.

Ubu buryo bwo kwigisha ntibuzongera gukoreshwa uhereye mu mwaka utaha w’amashuri.

Iyi nama yari igamije kunoza imikoranire mu burezi, kuganira no gusangira amakuru ku byemezo bitandukanye byagiye bifatwa mu burezi bw’ibanze na TVET yabaye kuwa 05 Ukuboza 2019.


Comments

TWAGIRAYEZU Jean Claude 14 December 2019

Turashima Leta yacu kuko ikurikirana ku buryo buhagije ishyirwa mu bikorwa gahunda iba yateguriye abenegihu, umusaruro ukaba ari ukunoza bihagije.


14 December 2019

Turashima Leta yacu kuko ikurikirana ku buryo buhagije ishyirwa mu bikorwa gahunda iba yateguriye abenegihu, umusaruro ukaba ari ukunoza bihagije


Dufatanye Delmas 10 December 2019

Hazarebwe n’uko umubare munini wagabanuka nibura ishuri rikagira abana batarenze 60 KGO Mwalimu abone uko yita kuri abo bana bazamuke neza ibintu babyumva


Dufatanye Delmas 10 December 2019

Hazarebwe n’uko umubare munini wagabanuka nibura ishuri rikagira abana batarenze 60 KGO Mwalimu abone uko yita kuri abo bana bazamuke neza ibintu babyumva


Dufatanye Delmas 10 December 2019

Hazarebwe n’uko umubare munini wagabanuka nibura ishuri rikagira abana batarenze 60 KGO Mwalimu abone uko yita kuri abo bana bazamuke neza ibintu babyumva