Print

Arsenal na Nicolas Pepe basohotse mu bihe bibi bari bamaze iminsi bacumbitsemo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 2001

Arsenal yari mu bihe bibi cyane yaherukagamo muri Werurwe 1977,yagerageje kwiyunga n’abafana bayo,itsinda Westham ibitego 3-1.

Nubwo yari yabanjwe igitego ku munota wa 39 na Angelo Ogbonna n’umutwe,Arsenal yavuye mu kiruhuko ifite umujinya mwiza wayifashije kwikura mu bihe bibi yari irambyemo.

Arsenal yafunguye amazamu ku munota wa 60 ku gitego cyatsinzwe n’umwana muto Gabriel Martinelli wahawe amahirwe yo kubanza mu kibuga ku nshuro ya mbere mu mikino ya Premier League.

Ntibyatinze ku munota wa 66,umunya Cote d’Ivoire Nicoals Pepe wari umaze igihe kinini ari mu bihe bibi cyane kandi yaraguzwe miliyoni 72,atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane,nyuma yo kwinjira mu rubuga rw’amahina acenze myugariro wa Westham agatera ishoti rikomeye mu ruhande rwo ruguru.

Ku munota wa 69 Arsenal yashimangiye insinzi ibifashijwemo na Pierre Emerick Aubameyang watsinze igitego cya 3 muri uyu mukino kiba icya 11 muri Premier League y’uyu mwaka,ku mupira mwiza yahawe na Nicolas Pepe.

Arsenal yari ku mwanya wa 11 n’amanota 19 yari irambyeho,yazamutse igera ku mwanya wa 9 n’amanota 22.Iyi yabaye insinzi ya mbere y’umutoza w’agateganyo Freddie Ljungberg.Arsenal igomba guhura na Manchester City mu mpera z’iki cyumweru.

Arsenal yahombye abakinnyi bayo bakina inyuma ku mpande barimo Hector Bellerin na Kieran Tierney bavunitse.