Print

PSG yatangaje umukinnyi ukomeye yifuza gusimbuza Neymar Jr ushaka kuyitera umugongo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 3057

Ikinyamakuru France Football cyavuze ko PSG nta wundi mukinnyi yifuza gusimbuza Neymar Jr ushobora kuyivamo muri 2020 akerekeza muri FC Barcelona,uretse Sadio Mane.

Kugeza ubu,Sadio Mane n’umwe mu bakinnyi bari ku isonga mu bamaze kwitwara neza muri Premier League kuko amaze gutsinda ibitego 9 mu mikino 15 ndetse amaze kugira uruhare runini mu bitego iyi kipe imaze gutsinda.

Mu mwaka w’imikino ushize,Mane yabashije gutsinda ibitego 26 ndetse anahesha Liverpool igihembo cya UEFA Champions League byanamufashije kuba uwa kane mu bahataniraga Ballon d’Or 2019.

PSG ifite amafaranga menshi,irifuza kuyashora kuri Sadio Mane kugira ngo asimbure Neymar Jr yifuza kurekura kubera ko atagishaka kuyikinira.

Umutoza Tuchel wa PSG aherutse gutangaza ko Neymar Jr ashotorana ndetse agoye gukorana nawe ariyo mpamvu ubuyobozi bwatangiye gushaka uko bumurekura.

Abayobozi ba PSG bakozwe ku mutima n’imyitwarire ya Mane mu kibuga no hanze yacyo ariyo mpamvu bifuza kumena banki bakamugura.



Sadio Mane arifuzwa bikomeye na PSG