Print

Davido yatigishije imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari gusomana n’umukunzi we-IFOTO

Yanditwe na: Martin Munezero 10 December 2019 Yasuwe: 5226

Umuhanzi Davido yongeye guhuza urugwiro n’umukunzi we Chioma maze anasakaza amashusho bombi basomana bidasanzwe,nyuma y’igihe kinini aba bivugwa ko Chioma arimo kwita ku mwana baheruka kwibaruka vuba witwa ifeanyi david adeleke,bakaba baramubyaye mu kwezi gutambutse aho banamukoreye ibirori by’akataraboneka.

Ku wa gatandatu tariki ya 5 ukuboza 2019 nibwo umuhanzi Davido yahaye ifoto abakunzi be bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, ni ifoto yakunzwe cyane n’abafana b’uyu muhanzi aho bagiye bayivugaho ibintu bitanduka ndetse baranayikunda mu buryo budasanzwe.

Iyi niyo Foto ya Davido asoma umukunzi we bivugwa ko ngo yari yasinze

Umugore wa Davido Chioma nawe yaboneyeho ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana kuba yaramurinze muri uyu mwaka wa 2019 ndetse ikanamuha umwana yabyaranye n’ikimenyabose Davido.


Comments

gatera 10 December 2019

Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko ko baryamana.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo?Bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.