Print

Wozniacki ukundwa na benshi muri Tennis yasembuye abagabo kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 3109

Uyu mugore w’imyaka 29 uherutse gutangaza ko azasezera kuri Tennis nyuma y’irushanwa rikomeye muri Tennis rya Australian Open rizaba muri Mutarama 2020,yakoze abagabo mu bwonko ashyira hanze amafoto yambaye ubusa.

Aya mafoto Caroline Wozniacki yayafotowe n’ikinyaamakuru Sports Illustrated gishaka kuyacuruza ku basomyi bacyo.

Caroline Wozniacki washyingiranywe n’umukinnyi wa Basketball,David Lee,wanakinnye muri NBA,asanzwe ari umwe mu bagore bakurura abagabo cyane ndetse benshi bakunze kureba Tennis kubera imiterere ye.

Biravugwa ko uyu mugore ukomoka muri Danmark yiyemeje kuva muri Tennis ngo yerekeze mu kumurika imideli gusa we yavuze ko ashaka kwita ku muryango we mushya aherutse gushing.

Wozniacki uri ku mwanya wa 38 ku isi mu mukino wa Tennis,yamaze imyaka 3 akundana n’icyamamare muri Golf,Rory McIlroy,batandukana nyuma yo kumubwira ko adashaka kurushinga.