Kanye West yagaragaye yambaye imyambaro yatangaje benshi ndetse yisize amabara yisanishije n’imyambaro yari yambaye, West yarikumwe n’abandi bantu benshi nabo bari bambaye nkawe, uyu mugabo w’imyaka 42 yatangajeko abo barikumwe bose ari korali ye imufasha kuramya no guhimbaza Imana.
Kanye West muri iyi minsi ari mububyutse, avugako yigaruriye Imana ndetse asigaye yigisha ijambo ry’Imana, abinyujije mu ndirimbo.
Kanye West avugako yiyeguriye Imana ndetse yanashyize hanze album y’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, iyi album yayise “Jesus is King” iriho indirimbo 11 yayishyize hanze mu kwezi kwa 10 uyu Mwaka.
Twizere ko ibyo Kanye West azakora ibyo Yesu yasize adusabye,akirinda gukora ibyo yatubujije.Nibyo kuba umukristu nyakuri.Mfite ubwoba ko byagarukira gusa mu magambo,akavuga ko yakiriye agakiza,ariko ntakore ibyo Yesu yadusabye.Abantu benshi biyita abarokore niko bameze.Usanga ibikorwa bitajyana n’amagambo.Ibyo imana ibifata nka hypocrisy.Iyo umuntu abaye umukristu nyakuri,umubwirwa nuko yahindutse,ndetse akajya mu nzira nawe akabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,adasaba amafaranga.