Print

Karim Benzema ari mu mazi abira nyuma y’uko urukiko rutesheje agaciro ubujurire bwe ku mashusho y’urukozasoni yashyize hanze agaragaramo mugenzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 10 December 2019 Yasuwe: 1868

Benzema yatangiye gukurikiranwa mu 2015 ny’uko yashinjijwe gushyira hanze amashusho ya Mathieu Valbuena agaragaza ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Mathieu Valbuena ni umukinnyi w’ikipe ya Olympiacos mu Bugereki unakina mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa. Benzema yanahise ahagarikwa mu ikipe y’igihugu ku bwo gushyira ku karubanda mugenzi we.

Benzema yari yasabye urukiko ko rwatesha agaciro ibirego aregwa kuko ngo uburyo Polisi yakozemo iperereza budakurikije amategeko. Urukiko rukuru mu Bufaransa bwatesheje agaciro ubusabe bwa Benzema ruvuga ko ibyo Polisi yakoze yabikoze mu muco.

Urukiko rusesa imanza rwavuze ko rugiye kohereza idosiye ya Benzema mu bugenzacyaha rw’ i Versailles bakagena niba yoherezwa mu bushinjacyaha.

Kuva mu 2015 hafatwa umwanzuro wo kumukurikirana, Karim Benzema ntiyongeye guhamagarwa na Didier Claude Deschamps mu ikipe y’igihugu y’Abafaransa ibitse igikombe cy’isi cya 2018.

Karim Benzema wari umaze iminsi afite ibyiringiro by’uko yazahabwa imbabazo akaba yakina imikino yo gushaka itike ya Euro2020, yatunguwe no kumva Noel Le Graet, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa avuga ko bitazabaho ko uyu mugabo w’imyaka 31 yahamagarwa mu ikipe y’igihugu kuko ibye n’ikipe y’igihugu byarangiye.

Mu nkuru dukesha DailMail, Karim Benzema na we yahise avuga ko mu gihe Abafaransa batakimushaka bamureka bakamuha amahoro akaba yajya gushaka ikindi gihugu yakinira.

Yagize ati “Ndabizi ko ari njye kandi nkaba njye ku giti cyanjye ko ari njye uzashyira akadomo ku mupira wanjye ku rwego mpuzamahanga. Niba mutekereza ko narangiye mundeke njye gukinira ikindi gihugu kandi nabyemererwa hanyuma tuzarebe”.

Karim Mostafa Benzema avuka muri Afurika ku babyeyi bo muri Algeria. Gusa yabuze amahirwe yo gukinira ikipe y’igihugu ya Algeria mu 2006 bityo abasesenguzi bakaba bahamya ko uyu mugabo ashobora kwakirwa akaba yakinira Algeria.

Gusa biragoye ko Karim Benzema yabona ibyangombwa bimwerera gukina muri Algeria. Itegeko rya FIFA ku bakiniye amakipe y’ibihugu rivuga ko “ Umukinnyi uwo ari we wese wakiniye igihugu runaka byaba igice gito cy’umukino cyangwa umukino wose, akaba yakinnye irushanwa rizwi cyangwa irindi rushanwa ryateguwe n’impuzamashyirahamwe runaka, ntabwo yemerewe gukinira ikindi gihugu”.

Ku rundi ruhande amategeko avuga ko mu gihe umukinnyi yagira ibibazo bidaturutse ku bwenegihugu bwite ndetse bikaba mu buryo bitamuturutseho, ashobora kwaka icyangombwa muri leta y’igihugu yakiniraga bityo akaba yajurira muri FIFA akaba yahabwa ubundi bweneguhugu yaba ubwo afiteho amateka cyangwa ahandi ashaka nk’uko bigaragara mu gingo ya 5 igika cya 2 ku birebana n’ubwenegihugu bw’abakinnyi mu gitabo cy’amategeko ya FIFA.

Muri rusange, Karim Benzema kugira ngo abone uburenganzira bwo gukinira Algeria azasaba guhindurirwa ubwenegihugu n’urupapuro rw’inzira (Pass Port) bitangwa na guverinoma y’u Bufaransa nyum akaba yatanga ubujurire muri FIFA.