Print

Biravugwa:Rutanga Eric mu nzira zo gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Martin Munezero 10 December 2019 Yasuwe: 5131

Amakuru dukesha Teradignews avuga ko Rutanga ashobora gutangira gukinira Young muri Mutarama, aya makuru akomeza avuga ko uyu myugariro urimo ukina umwaka we wa 3 muri Rayon Sports yamaze kumvikana n’iyi kipe kuzayikinira mu gihe cy’imyaka 2 n’igice.

Mu kiganiro umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko Rutanga arimo yifuzwa n’amakipe menshi atari Young Africans gusa.

Yagize ati”Rutanga aracyari umukinnyi wa Rayon Sports, nta kipe arasinyira n’imwe. Ntabwo ari Young Africans imwifuza gusa hari n’andi makipe, Young Africans kuba yaba imushaka cyane n’abafana bayo barabigaragaje umwaka ushize, sinavuga ngo azagenda cyangwa ntazagenda urabizi ibyo kugura abakinnyi ubibara byarangiye.”

Rutanga Eric yinjiye muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yamureze ikanamukuza. Kugeza ubu ni we kapiteni w’iyi kipe yiswe Gikundiro.