Print

Indege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines yongeye gukora impanuka Imana ikinga ukuboko [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 December 2019 Yasuwe: 6205

Amakuru aravuga ko iyi ndege yanyereye ita inzira ubwo yarimo igerageza gufata ikirere.

Iyi kompanyi yasohoye ubutumwa ivuga ko abakora muri iyo ndege hamwe n’abagenzi bahise bayivamo kandi ko bose bameze neza.

Ethiopian Airlines yavuze ko ku kibuga cya Juba harimo hagwa imvura nyinshi kandi hanyerera bituma indege yayo ikora impanuka inasaba imbabazi ku ngaruka byateje.

Ethiopian Airlines yanze gutanga amakuru menshi kuri iyi ndege gusa abayibonye bakwirakwije amakuru ku mbuga nkoranyambaga bavuze ko iyi ndege yitwa Bombardier Dash-8 Q400.

Umupilote w’iyi ndege yarwanye nayo ubwo yananirwaga kubona inzira kubera ikirere cyari kimeze nabi birangira ayitaye mu gisambu hafi y’ikibuga cy’indege.

Amafoto yafashwe yagaragaje iyi ndege yangiritse cyane nyuma yo kugwa nabi ndetse ngo yahagurutse saa 17:15 iva Juba yerekeza Addis Ababa.

Abagenzi bari muri iyi ndege batavuzwe umubare, bahise bafatwa bajya gucumbikirwa ndetse bamwe bari bahungabanye bitabwaho by’umwihariko.

Kuwa 10 Werurwe 2019, indege ya Boeing 737 Max ya Ethiopian Airlines yari ivuye Addis Ababa ijya i Nairobi yakoze impanuka abari bayirimo 157 bose bahasiga ubuzima.





Ethiopian Airlines yanze gutanga amakuru ahagije ku ndege yayo yakoze impanuka