Print

UCL: Liverpool yasimbutse umutego ukomeye yari yatezwe mu gihe Inter Milan na Ajax zasezerewe rugikubita

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2019 Yasuwe: 2471

Liverpool yabimburiye izindi kipe gukina umunsi wa nyuma w’amatsinda wa UEFA Champions League,yasuye Red Bull Salzburg ifite abakinnyi bakiri bato b’abahanga cyane birangira iyitsinze ibitego 2-0.

Liverpool yasabwaga gutsinda kugira ngo iyobore itsinda,yabanje kugorwa Red Bull Salzburg yaricanyeho umuriro mu gice cya mbere gusa nk’ikipe ifite igikombe giheruka ibyitwaramo neza.

Liverpool yafunguye amazamu ku munota wa 57 ibifashijwemo na Naby Keita hanyuma ku munota wa 58 ishyiramo ikindi gitego cya kabiri cya Mohamed Salah.

Mu wundi mukino wo muri iri tsinda E,ikipe ya Napoli yanyagiye Genk ibitego 4-0 birimo 3 bya Arkadiusz Milik na Dries Mertens watsinze indi penaliti nyuma y’iya mbere yatsinzwe na Milik.Agashya Napoli yakoze nuko ikimara gutsinda yahise yirukana umutoza Carlo Ancelotti.

Amakipe 2 yazamutse muri iri tsinda ni Liverpool yariyoboye mu gihe Napoli yabaye iya 2.

Mu itsinda F ryari ritegerejwe na benshi,ikipe ya Inter Milan yananiwe gutsindira ku kibuga cyayo ikipe ya FC Barcelona yari yiganjemo abana bato birangira yerekeje muri Europa League.

Inter yari ku kibuga cyayo,yasabwaga gutsinda FC Barcelona yakinnye uyu mukino idafite Messi na Pique ndetse na Luis Suarez wari ku ntebe y’abasimbura,itsindwa ibitego 2-1.

Ibitego bya FC Barcelona byatsinzwe na Carles Perez na Ansu Fati w
imyaka 17 wahise ukora agahigo ko kuba umwana ukiri muto utsinze igitego muri Champions League mu gihe Inter yatsindiwe na Romelu Lukaku.

Dortmund yungukiye mu burangare bwa Inter Milan yo itsindira mu rugo ikipe ya Slavia Prague iyitsinda ibitego 2-1 bya Jadon Sacho na Julian Brandt mu gihe Slavia Prague yatsindiwe na Tomas Soucek.Dortmund yahise ibona itike ya 1/16 iri ku mwanya wa 2 inyuma ya FC Barcelona.

Mu itsinda G ritavuzweho cyane kubera urwego rw’amakipe aririmo,ikipe ya Benfica yanyagiriye ku kibuga cyayo Zenit ibitego 3-0 mu gihe Lyon yakoze akazi katoroshye ko guturuka inyuma yishyura ibitego 2 yari yatsinzwe na Leipzig bituma igera muri 1/16 ikurikiye iyi kipe yo mu Budage yari yayisuye.

Mu itsinda H habayemo gutungurana gukomeye kuko ikipe ya AJAX yageze muri ½ cy’irangiza ubushize yatsindiwe mu rugo na Valencia igitego 1-0 cya Rodrigo Moreno bituma yerekeza muri Europa League.

Chelsea FC yatsinze ikipe ya Lille ibitego 2-1 bya Tammy Abraham na Cesar Azpilicueta bituma igera muri 1/16 gusa yarangije ku mwanya wa 2 inyuma ya Valencia ya mbere, nubwo banganya amanota 11.

Kuri uyu wa Gatatu harakinwa imikino yo mu itsinda A kugeza muri D aho amakipe arimo PSG,Real Madrid,Bayern Munich,Tottenham,Manchester City na Juventus yamaze kubona itike ya 1/16 arakina by’umuhango gusa.

Andi makipe ariyongera kuri aya yabonye itike arava hagati ya Atletico Madrid na Leverkusen na Shakhtar Donetsk na Dinamo Zagreb.