Print

Umuminisitiri yakabakabye ikibuno cy’umunyamakurukazi mu ruhame bituma aseba mu baturage

Yanditwe na: Martin Munezero 11 December 2019 Yasuwe: 3315

Hari mu gikorwa cyakorwaga n’abaturage cya siporo rusange maze Tommy Callaway akabakaba ikibuno cy’umunyamakurukazi warimo atambutsa iyo siporo rusange kuri Television maze amashusho ahita atangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga abantu bibaza icyo uyu mu minisitiri yashakaga kwerekana, gusa nyuma y’iminsi ibiri yahise akurikizaho gusaba imbabazi rubanda.

Alex Bozarjian wari mu kazi ke k’itangazamakuru asa nk’uwahise yiyongera ubwamamare cyane,ubwo ku wa gatandatu ushize yafatwaga ku kibuno n’umuminisitiri, gusa Alex yahise atakaza ibyiyumviro bye nyuma yo kumva umuntu amukabakaba yibereye mu kazi ke.