Print

Meddy yoherereje abashinzwe umutekano Rayvanny waje kumureba mu Rwanda

Yanditwe na: Martin Munezero 11 December 2019 Yasuwe: 4946

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 9 ukuboza 2019 nibwo Rayvanny yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe maze yakirwa n’abashinzwe umutekano bazwi nka Bodyguards Meddy yari yohereje,nyuma basanga Meddy mu modoka yarimo bahita berekeza muri studio gukurikirana indirimbo yabo irimo gutunganywa na producer Madebeat,Rayvanny nawe yateguje abatuye ibihugu byombi kwitegura iki gihangano.

Ibi uyu muhanzi yabinyujije mu mashusho yashyize kuri Instagram ari muri studio hamwe na Meddy agira ati”Rwanda na Tanzania mumbwire igihe muzaba mwiteguye? Meddy na RayVanny.”

Meddy aheruka gushyira hanze indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo muri Kenya witwa Willy Paul,ndetse hari n’ikindi gihangano bivugwa ko yakoranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Uyu muhanzi uheruka kujya muri Tanzania mu iserukiramuco rya Wasafi Festival 2019 ari kugirana umubano wihariye n’abahanzi batandukanye murI iki gihugu nyuma yaho indirimbo ye Slowly irimo kugenda ihandikira izina.