Print

Umwe mu baherwe baguze Liverpool FC yakoze impanuka y’indege Imana ikinga ukuboko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2019 Yasuwe: 3020

Mike Gordon wari mu ndege yihariye ya The Bombardier BD-700-1A11 Global 6000 jet,yakoze impanuka ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya John Lennon Airport mu mujyi wa Liverpool saa kumi n’ebyiri za mu gitondo,kuri uyu wa Gatatu.

Uyu mugabo ushimwa n’abafana ba Liverpool kubera ukuntu yayizuye ikaba iri mu zikanganye ku isi,indege yarimo yataye umuhanda ubwo yari igeze ku kibuga cy’indege cya John Lennon,ijya mu byatsi byo ku ruhande.

Abashinzwe ubutabazi bahise bahurura bajya gutabara uyu muherwe n’abantu bari kumwe nyuma y’aho iyi ndege yari imaze guta umuhanda igahita izima.

Yaba uyu muherwe cyangwa abandi bantu 3 bari kumwe muri iyi ndege nta numwe wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi kibazo ndetse uyu muherwe yahise akomeza gahunda ze.

Mike Gordon yashimiye abashinzwe ubutabazo ku kibuga cy’indege uburyo bamwitayeho.

Itangazo ryasohowe na Liverpool rigira riti “Mike ameze neza cyane.Nta muntu n’umwe wakomeretse ndetse arashimira abakozi bo ku kibuga cy’indege cya John Lennon ndetse n’abashinzwe ubutabazi bwihuse uko bamutabaye muri iki kibazo.”

Bwana Gordon n’umwe mu banyamigabane bakomeye muri Fenway Sports Group ifite imigabane myinshi mu makipe ya Boston Red Sox na Liverpool.

Uyu mugabo ufite imigabane ingana na 12 ku ijana muri iyi kompanyi y’ubucuruzi,niwe ushinzwe Liverpool by’umwihariko.

Ikibuga cy’indege cya John Lennon cyahise gihagarikwa n’ingendo zirasubikwa nyuma y’iyi mpanuka y’uyu muherwe.

Abashinzwe guterura indege bahise bahamagazwa kugira ngo bayikure muri ibi byatsi byo ku kibuga cy’indege yayobeyemo.