Print

Harmonize yanze ibyo gukomeza kuramya Diamond asiba isura ye yarimushushanyijeho ayisimbuza iy’umubyeyi we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 December 2019 Yasuwe: 5717

Ibibazo byatangiye ubwo uyu Harmonize yangaga kwitabira ibitaramo byari byateguwe na Wasafi,aha Diamond yaje kuvuga ko uyu muririmbyi ngo yaba afite ibindibitaramo Yari yateganyije kugaragaramo.gusa mu minsi mike ishize Harmonize yiyemeje kwereka isi yose ko ntabwobacyangwa igihunga afite bwo kuva muri iriya Label yaboss we yigira gutarama muri Cloud’TV Tigo Fiesta.

Kubatabizi Cloud’TV niyo yatumye Diamond ashinga Wasafi tv/Fm.Dore ko Clouds itari gukina indirimbo n’imwe ya Diamond ivuye muri Wasafi nyuma yo kutumvikana bakaba barabaye abakeba aho ijisho rihorwa irindi.

Harmonize we yiyunze kuri Ali Kiba muri ibi bitaramo byaTigo Fiesta ndetse akora ikirori cy’akataraboneka.

Twigarukiye ku nkuru yacu uyu muhanzi(Harmonize) yasibye tatuwaje y’ishusho y’uwahoze ari boss we ’Diamond’ yabaga ku kuboko kwe maze ayisimbuza ishusho ya mama we umubyara.

Tubibutse ko Harmonize yazamuwe na Diamond ,abajijwe impamvu yamwishushanijeho yasubije ko ntakindi yakwishyura Diamond ahitamokumwishushanyaho nk’inyiturano.Iyi tatuwaje ubu yamaze gukurwaho isimbuzwa iy’umubyeyi we(Harmonize) ubu ibintu byamaze kugaragara neza ko aba bombi batagicana uwaka.


Comments

GA 16 December 2019

Yew ntabatazashwan pe!!