Print

Uyu munsi tekereza ku nsinzi wabonye mu gihe cyashize-Rev/Ev.Nibintije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 11 December 2019 Yasuwe: 454

Tekekereza ku ntambara wagize, ibibazo wahuye nabyo,

•Imana ikihesha icyubahiro.

Dawidi mbere yuko afata icyemezo cyo gutera umwanzi w’ igihugu cye aricyo gihugu cy’ ubwoko bw’ Imana.

•Yabanje gutekereza ku ntsinzi Imana yamuhaye mu gihe yari umushumba w’ amatumgo y’ umubyeyi we, ubwo yicaga intare n’ indubu bije kugirira nabi ayo matungo.(1 Samuel 17:37)

• Ejo hashize ni amateka agufasha gukomera mu byo uhanganye nabyo uyu munsi, kandi akakwibutsa Imbaraga zikomeye z’ umuremyi wawe.

• Byibuke rero bikongerere ukwizera, ku kwinjiza mu yindi ntsinzi y’ ejo hazaza.

• Tangira kubumbura umunwa wawe ubitanganirize mwanzi wawe.

• Satani atinya umuntu wibuka ibyo Imana yamukoreye.

Imana iguhe umugisha...!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)


Comments

mazina 12 December 2019

Nifuzaga ko Pastor adusobanurira iyo ntsinzi twabonye.Ese ni akazi twabonye,ese ni urugamba twatsinze rw’intambara y’amasasu?Ni iki mu byukuri?Bible yerekana ko abakristu nyakuri bafite urugamba barwana rutari urw’amasasu n’imbunda.Intwaro yacu,ni Bible.Nkuko Yesu yadusabye muli Yohana 14:12,iyo ntwaro ariyo bible,tuyikoresha tujya mu nzira tukabwiriza abantu ijambo ry’Imana.Abemeye ko tubigisha bible,barahinduka,bakaba abantu beza.Imana ikazabahemba ubuzima bw’iteka muli paradizo iri hafi.