Print

Gasabo: Umunyamakuru yatawe muri yombi akekwaho kwiba Televiziyo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 December 2019 Yasuwe: 8187

Bugirimfura arashinjwa ubujura bwa televiziyo nini yo mu ruganiro aho bivugwa ko yishe urugi rw’inzu y’abandi afatanyije n’undi. Byabereye mu mudugudu wa Ubwiza, Akagari ka Kibaza, Umurenge wa Kakiru mu Karere ka Gasabo.

Umuvugizi wa Polisi ku rwego rw’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari impamo, Polisi ikaba yamufatiye ahitwa kuri Croix Rouge, imusangana televiziyo nini yo mu ruganiriro yo mu bwoko bwa Sony.

Avuga ko abaturage babwiye Polisi ko uwibwe yitwa Jean Pierre Kazuba.

Ati: “ Ayo makuru niyo twamufatiye mu gishanga ahitwa Croix Rouge. Twamusanganye kiriya gikoresho kandi twabonye n’aho yamennye ikirahure cy’urugi acamo ajya gutwara iriya televiziyo.”

CP Kabera avuga ko bigayitse kumva umunyamakuru wagombye kwigisha abandi kwirinda kwica amategeko ari we ufatirwa mu cyaha.

Ashimira abaturage batabaje inzego z’umutekano zigashobora gufata ukekwaho buriya bujura kandi ngo ukekwaho buriya bujura yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha, ishami rikorera mu murenge wa Kacyiru.


Umunyamakuru Bugirimfura ukekwaho kwiba TV


Comments

RUTO 12 December 2019

Minister ati hari Abanyamakuru bagaragara nk ingegera naho Honorable mu nteko ati hari abo usanga bafashe Camera banazamura ipantaro,Ibyo byavugwa abanyamakuru bagasakuza ngo barateshwa agaciro ,bagiye biyubaha ,abandi numva ngo basambanyije abana.None batangiye kumena ni inzugi ndasaba ko uriya munyamakuru baabanza bakamunyuza kwa Kabuga mbere yo gukurikiranwa mu mategeko.