Print

Abiraburakazi 4 bakoze amateka muri USA uyu mwaka[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 12 December 2019 Yasuwe: 3579

Mu minsi ine itambutse abanyafurika muri rusange bagaragaje ibyishimo ubwo umunya Africa y’Epfo Zozibini Tunzi yambikwaga ikamba rya Miss Universe maze ibyishimo biza bishimangira ibyari bisanzwe mu mitima y’abirabura by’uko abakobwa batatu bari barahesheje ishema ishema uyu mugabane ubwo begukanaga amarushanwa y’ubwiza.

Ni ibintu bidakunze kubaho ko umukobwa w’umunyafurika yakwegukana ikamba nk’iri rya Miss Universe iri mu marushanwa atanu ya mbere akomeye ku Isi arimo na Miss World, Miss Earth, Miss International na Miss Supranational. ndetse no muri aya yandi ntibiba byoroshye.

Muri uyu mwaka mu marushanwa y’ubwiza akomeye abarimo Cheslie Corrinne Kryst w’imyaka 28 yabaye Miss USA 2019 , Kaliegh Garris yabaye Miss Teen USA 2019 , Nia Imani Franklin yabaye Miss America 2019 na Zozibini Tunzi wo muri Afurika yatorewe kuba Miss Universe 2019.

Gusa si ubwa mbere umunyafurika akora amateka muri Miss Universe kuko Leila Luliana da Costa Vieira Lopes Umenyiora w’imyaka 33 ukomoka muri Angola ariko uba mu Bwongereza mu 2011 yegukanye iri kamba. Ndetse ubwo uyu munyafurika y’Epfo yegukanaga ikamba rya Miss Universe yanditse avuga ko ‘Noneho Isi iri guha agaciro uruhu rw’irabura’.

Ubwo yambikwaga ikamba rya Miss Universe 2019, Zozibini yabwiye imbaga yari iteraniye aho ko yakuriye mu Isi itemera umusatsi nk’uwe.