Print

Umunyemari Habumugisha wakubitiye umukobwa mu ruhame yagarutse mu Rwanda yishyikiriza RIB

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2019 Yasuwe: 3276

Kuwa Mbere taliki ya 23 Nzeri 2019,umucamanza yasabye ko Dr. Francis Habumugisha uregwa gukubita umukobwa witwa Kamali Diane no kwandagaza mugenzi we witwa Mary Magdalene Nzaramba bari mu nama, arekurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo ingwate y’imitungo ye n’abishingizi gusa Ubushinjaha ntibwanyuzwe n’iyi mikirize y’urubanza buhita bujurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uregwa agomba kuburana afunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwanzuro wo kongera gufunga uyu mugabo utarashyizwe mu bikorwa kuko yaburiwe irengero gusa uyu Habumugisha yifotoje kuwa 05 Ukuboza 2019 ari mu mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Mu ijoro ryakeye,Minisitiri w’Ubutabera,Busingye Johnston abinyujije kuri Twitter ye,yavuze ko Dr.Habumugisha Francis yageze mu ijoro ryakeye agahita yishyikiriza RIB.

Yagize ati “Habumugisha Francis yaraye ageze mu Rwanda ahita yishyikiriza RIB.ubutabera burahita bukora akazi kabwo.”

Inkuru y’uko Dr Habumugisha yakubitiye Kamali mu ruhame yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ku wa 5 Nzeri 2019, ubwo uyu mukobwa yanyuzaga ubutumwa kuri Twitter buherekejwe n’amashusho yafashwe na CCTV, yarangiza akabimenyesha perezida Kagame na Madamu we cyane ko ngo yari amaze amezi abiri atarabona ubutabera.