Print

Rubavu: Umugore n’abana be bahiriye mu nzu yatwitswe na Buji umwe ahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2019 Yasuwe: 1729

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa y’ine n’igice z’ijoro ubwo inzu iherereye mu Kagari k’Umuganda mu Murenge wa Gisenyi ifite imiryango ibiri yafatwaga n’inkongi.

Iyo nzu yarimo Uwase n’abana be babiri bayikuwemo bafashijwe n’abaturage na polisi nyuma yo kuzimya uwo muriro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Uwimana Vedaste, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyi nkongi yaba yatewe na buji uwo mugore yibagiwe kuzimya igakongeza inzu yose.

Ati “Uriya mugore yacanye buji agatotsi kamufata atayizimije. Turasaba abaturage kwirinda uburangare bwatuma babura ubuzima bwabo.’’

Nyuma yo gutabarwa Uwase n’abana be bajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Gisenyi ngo bitabweho. Aba bose bahise boherezwa mu Bitaro bya CHUK ariko umwana mukuru witwa Gisubizo akaba yahise yitaba Imana.