Print

Justin Bieber yinjiye mu ivugabutumwa

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2019 Yasuwe: 1678

Justin Bierber wakuriye mu muryango w’abakirisitu yaje kwiyegurira umuziki nyuma yo kwisangamo impano yatumye yigarurira imitima y’abatuye isi, gusa kuri ubu Imana yongeye kumuvugiramo akora ivugabutumwa akoresheje urubuga rwe rwa Instagram aho yahaye imbaga imukurikira ubutumwa bw’Imana.

“Iri ni isengesho ryabafasha kutangira neza umunsi wanyu, hura n’umwanya ukubereye kandi wishime” Justin Bierber akora ivugabutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram mu minsi kumi n’ibiri itambutse aho yabutanze ku wa 1 ukuboza 2019, abamukurikira babonye ko Justin Bierber yabagaragarije umubano afitanye na Yezu Kristu muri iyi minsi.