Print

Bobi Wine ari kwifashisha abakobwa beza,amafi,ihene n’amafaranga yiyamamaza kuzaba Perezida wa Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2019 Yasuwe: 5424

Uyu muhanzi akaba umudepite wa Kyadondo East ahangayikishije Museveni ndetse n’abasirikare bakuru bakomeye aho batinya ko ashobora kubabuza umugati kandi bashaje kuko ubu mu gihugu hari akantu ka gakoryo uyu Bobi Wine n’abafana be batangije ko kwandika ku mafaranga yose bazajya babona ngo Vote Bobi Wine bishatse kuvuga ngo muri 2021 mutore Bobi Wine kubera ko nibwo amatora azaba.

Ubu mu gihugu hose amafaranga arimo kwandikwaho Vote Bobi Wine ndetse n’ibiribwa ku masoko hose nibyo bandika bikaba ari uburyo bwo kugirango berekane ko Bobi Wine ariwe ukunzwe cyane kandi ariwe bashaka ko azaba Perezida kuko bavuga ko Museveni atinze kubuyobozi.

Gavana wa bank nkuru ya Uganda Emmanuel Tumusiime Mutebile yatangaje ko abantu bakwiye kwanga gufata amafaranga yanditseho gutora Yoweri Kaguta Museveni, Robert Kyagulanyi Ssentemu (Bobi Wine) cyangwa Dr. Kizza Besigye muri 2021 kubera ko bitemewe ndetse bitesha agaciro ifaranga kandi bank nkuru niyo yonyine yemerewe kwandika ku mafaranga no kuyakora.

Gusa abantu baribaza uburyo bari bwange amafaranga yanditseho kandi ari menshi bikabayobera ndetse n’ibiribwa bitandukanye harimo inyama n’ibindi hirya no hino usanga aribyo byanditseho.

Uyu mugabo Bobi Wine umushinga wo kuzaba Perezida yawutangiye cyera abantu batazi ibyo aribyo yiyita Ghetto President ,akiyita H.E Bobi Wine ndetse na plaque y’imodoka ze zihenze zimwe ari President .