Print

Boris Johnson azasubira mu biro bya minisitiri w’intebe w’Ubwongereza bizwi nka Downing Street afite ubwiganze busesuye

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2019 Yasuwe: 976

Mu gihe hasigaje gutangazwa imyanya micye y’abadepite muri ayo matora rusange yabaye ku munsi w’ejo, ishyaka rya Boris Johnson rimaze gutsindira imyanya 363 mu nteko y’imyanya 650.

BBC dukesha iyi nkuru iragereranya ko ishyaka rya Conservative riza gutsinda aya matora ku bwiganze bw’imyanya 78.

Minisitiri w’intebe yavuze ko bizamuha ububasha bwo "kurangiza Brexit" ndetse agakura Ubwongereza mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi mu kwezi gutaha.

Bwana Johnson yabwiye imbaga y’abamushyigikiye ko intsinzi y’ishyaka rya Conservative "ikuyeho inkeke mbi zose zuko habaho kamarampaka yindi" kuri ’Brexit’.

Yashimiye by’umwihariko abatoye Conservative bwa mbere bari basanzwe ari abashyigikiye Labour.

Yagize ati: "Bishoboka ko ikiganza cyanyu cyatitiye mbere yo gushyira ikimenyetso mu gasanduku ka Conservative ku rupapuro rw’itora...Nciye bugufi, ndabashimiye ku cyizere mwangiriye na Conservative, kandi ibyo ntituzigera na rimwe tubirenza ingohe".

Jeremy Corbyn, umukuru w’ishyaka Labour, yavuze ko ishyaka rye "ryagize ijoro ry’akaga gakomeye" ndetse avuga ko atazahatana mu matora ataha.

Ibyo BBC iteganya bigaragaza ko ishyaka rya Conservative riza kugira abadepite 364, Labour ikagira abadepite 203, SNP ikagira abadepite 48, Lib Dems rikagira abadepite 12, Cymru rikagira bane, Green party ikagira umwe naho ishyaka rya Brexit ntiribone n’umwe.

Ibyo bivuze ko ishyaka rya Conservative rizagira ubwiganze bwa mbere busesuye cyane mu nteko kuva ubwo Minisitiri w’intebe Margaret Thatcher yatsindaga amatora mu mwaka wa 1987.

Ishyaka rya Labour, ryatakaje intebe mu majyaruguru, mu gice cyo hagati kizwi nka Midlands no muri Wales mu bice byashyigikiye ’Brexit’ mu 2016, rigiye gutsindwa nabi cyane bwa mbere guhera mu 1935.