Print

Zari yasuzuguye bikomeye Diamond uheruka kugurira umugore we ’Tanasha’ Telefone igura akayabo k’amafaranga y’u Rwanda,we ayigurira abana be

Yanditwe na: Martin Munezero 13 December 2019 Yasuwe: 10935

iPhone 11 Pro ni telephone ihenze cyane ikorwa n’uruganda rwa apple, iyi ikaba yagaragaje agapingane hagati ya Diamond Platnumz na Zari ubwo yayiguriraga abana be babiri,harimo uwitwa Pinto n’ufite izina rya Raphael nkuko yari yarabisezeranyije umufana wari warigeze kumucyurira ibya telephone yari yaremereye urubyaro rwe.

Iyi Telefone ya iPhone 11 Pro ifite agaciro k’amadorali y’Amerika 1,500,wayavunja mu manyarwanda akangana n’akayabo ka Miliyoni imwe n’ibihumbi maganane [1,401,695.25 Rwf].

ku wa 1 ukuboza umwana witwa Prince Nillah,Zari yabyaranye na Diamond Platnumz yizihije isabukuru y’imyaka itatu amaze avutse,aho umunsi w’ibirori by’isabukuru ye byarimo abantu bambaye ibara ry’umweru gusa nkuko byari byateganyijwe ndetse byari byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye n’abo mu muryango we.


Comments

skb rwanda 16 December 2019

Inkuru zanyu ntizirangira


Alphonse 13 December 2019

Nonese ubwo ibyo Zari yakoze murabihuza gute no gusuzura Diamond!!??