Print

Zlatan Ibrahimovic yatangaje umukinnyi akunda kurusha Cristiano Ronaldo na Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 December 2019 Yasuwe: 4080

Uyu munya Sweden,yabwiye ikinyamakuru The Mirror ko yakozwe ku mutima n’imikinire ya Mbappe ukomeje kunyeganyeza inshundura ndetse kuri we ngo niwe mukinnyi uri kumushimisha.

Zlatan yagize ati “Yakoze ikinyuranyo.Aracyari muto reka twizere ko azakomeza gukora cyane.Nubwo akiri muto,yamaze kuba icyamamare.Nizeye ko azakomeza kugira inzara y’ibitego kandi urukundo akunda umupira w’amaguru ruzakomeza gukura akagera ku bintu bikomeye.Kugira ngo abigereho,akwiriye koroshya ibintu kandi biroroshye.”

Kylian Mbappe arifuzwa cyane n’ikipe ya Real Madrid yakunze imyitwarire ye, cyane ko mu marushanwa yose uyu mwaka amaze kuyatsindamo ibitego 12 kandi yaramaze igihe mu mvune.



Zlatan Ibrahimovic yavuze ko akunda Kylian Mbappe