Print

Shampiyona igiye guhindurirwa uburyo yakinwagamo nyuma y’ibiganiro bya FERWAFA n’abayobozi ba UEFA

Yanditwe na: Martin Munezero 14 December 2019 Yasuwe: 5501

Nyuma y’ibi biganiro bimaze icyumweru FERWAFA itangaza ko yungukiyemo byinshi ndetse ko ubu igiye kuzana impinduka mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda nyuma yo gusanga hari byinshi bikenewe gukorwa.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Rtd. Brig.Gen Sekamana Jean Damascene yavuze ko mu biganiro bagiranye baganiriye ku ngingo enye basanze bagomba gushyiramo imbaraga arizo imiyoborere, gukurura abafatanyabikorwa, kuzamura impano z’abakiri bato no guteza imbere shampiyona.

Yagize ati “Twungukiyemo byinshi harimo guhindura imyumvire nyuma y’aho baduhaye buri kimwe twagakwiye kwitaho nk’itangazamakuru, amakipe, abafana, byarangiye dusanze twaribeshyaga ko hari aho tugeze kandi tugifite byinshi byo gukora.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwa FERWAFA bugiye guhindura ibintu bine harimo kugabanya amafaranga menshi yajyaga mu bakozi n’ubuyobozi nyuma yo gusanga iri shyirahamwe rikoresha ingengo y’imari nyinshi kandi ubushobozi buke buhari bwagakwiye gushyirwa mu mitegurire n’abakinnyi mu kibuga ibi bikaba bizakorwa hagabanywa umubare w’abakozi dore ko yanabitangiye.

Brig. Sekamana yavuze ko nyuma hagiye kuvugururwa uburyo shampiyona yakinwaga mu rwego rwo kongera ‘competition’bigakorwa nyuma y’imikino ibanza n’iyo kwishyura hazajya hafatwa amakipe ya mbere agakina ukwayo ndetse n’aya nyuma agakina ukwayo kugirango amakipe ari ku rwego rumwe abe ariyo ahura.

Hagiye kandi gutegurwa amarushanwa ahoraho y’abari munsi y’imyaka 12 na 12 aziyongera kuri gahunda ya U15 na U17 zisanzwe zaratangijwe.

Ku bijyanye no gushaka ubushobozi FERWAFA ivuga ko mu mwiherero wakurikiye ibi biganiro yafashe umwanzuro ko hatekerezwa ibindi bintu birenze umupira usanzwe byazajya bikurura abafana mu kibuga kugirango abafana bitabire kubibuga ari benshi bityo bizatume umupira wo mu Rwanda ubona abaterankunga.