Print

REB yihakanye abarimu bayishinje ko yabategetse kwimura abanyeshuli batatsinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2019 Yasuwe: 4047

Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu mwiherero wahuje REB n’abanyamakuru bari baturutse mu binyamakuru 50 byo mu Rwanda kuwa 12 Ukuboza 2019 I Rwamagana.

Dr Ndayambaje uyobora REB, yavuze ko leta nta tegeko rizwi yasohoye rituma abarimu bimura abana bose n’abatsinzwe [Promotion Automatique] avuga ko n’ababikora bakwiriye kubireka.

Yagize ati “Narabajije ngo muzanyereke ibaruwa izwi leta yashyize hanze isaba abarimu kwimura abana bose.”

Nubwo Dr Ndayambaje yahakanye ko nta tegeko Leta yahaye abarimu ryo kwimura abanyeshuri barimo n’abatatsinze, yavuze ko gusibira k’umwana byakabajijwe mwarimu n’umubyeyi ngo kuko iyo umwana asibiye biba bisobanuye ko hari ibyo yakigishijwe ariko atabonye neza.

Ati “Iyo umwana yaje ku ishuri ntabwo aba yaje gusibira aba yaje kwiga twakagombye gukora ibishoboka byose uwo mwana tukamukurikirana tukamufasha kubera ko nk’uko tubizi ntabwo tugira ubushobozi bungana, ariko buri wese mu bushobozi bwe aba afite ibyo akwiriye kumenya bivuze ko abarimu n’abanyeshuri hari ibyo tuba tutahaye abana.”

Mu minsi ishize bamwe mu barimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho neza harimo kuba basabwa kwimura abana bose nubwo baba batatsinze.

Aba barezi bavuga ko basabwa gusibiza abana bangana na 5% mu kigo cyose akaba ari nayo ntandaro yo kwimura abana kabone nubwo baba bafite amanota make.

Dr Ndayambaje yavuze ko kuri ubu abana bangana na 13.4% mu mashuri abanza basibira naho mu mashuri yisumbuye hakaba hasibira 1.7%, iyi mibare ikaba ari myinshi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo mu Karere.




REB yabwiye abanyamakuru ko itategetse abarimu kwimura abanyeshuli barimo n’abatatsinze


Comments

Ruhumuriza 16 December 2019

Ntabwo ari Feb yonyine kuko n’uturere babiziranyeho nubwo abihakanye iyo abagenzuzi babo iyo baje barabibaza kandi basanze warasibije benshi urabizira.Uturere two babishyize no mu mihigo.Uwo muyobozi wa REB arabeshya cyane ahubwo bibatera isoni kubivuga .Ariko banyamakuru muzajye mujya kuri terrain mubaze abarimu


Mparambo 15 December 2019

Buriya REB ntiyashobora kugerageza guhuhamu ziko ijunditse amazi!!! Hmhm


Shuri Study 15 December 2019

Nonese ntabwo ari yo iha abana bagize U gukomeza ibyiciro bikurikiyeho? Ibi ni iki ra!