Print

Umutoza Casa Mbungo mu nzira yo gusezera kuri AFC Leopards imaze amezi 5 itamuhemba

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2019 Yasuwe: 1013

Cassa Mbungo wagiye muri Kenya muri Gashyantare uyu mwaka, agafasha AFC Leopards gusoza neza muri shampiyona,yongerewe amasezerano y’imyaka 3 atabashije kurangiza kuko ubukene bwa AFC Leopards bwatumye yegura.

Ubukene bwa AFC Leopards bwaturutse ku guhagarikwa kwa kompanyi icuruza imikino y’amahirwe SPORTPESA yahagaritswe na Leta bituma nayo ihagarika burundu amasezerano yari ifitanye n’amakipe menshi yo muri iki gihugu.

Kugenda kwa Sportpesa,kugururiye amarembo ubukene bukabije mu makipe menshi yo muri Kenya,bituma menshi atakaza abakinnyi bayo andi yirukanwa mu cyiciro cya mbere kubera kunanirwa kugera ku bibuga.

Nubwo abakinnyi barimo Habamahoro Vincent na Kayumba Soter bari bamaze igihe bavuye muri Kenya,Casa Mbungo we yakomeje guhanyanyaza ariko birangiye urugiye kera ruhinyuje intwari.

Umutoza Cassa Mbungo Andre yabwiye FunClub.rw dukesha iyi nkuru ko yamaze guha iyi kipe iminsi 15, agatandukana nayo.