Print

Koreya ya Ruguru yagerageje ikindi gisasu cya kirimbuzi mu rwego rwo guhwitura USA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 December 2019 Yasuwe: 6596

Ikigo ntaramakuru cya KNCA kivuga ko iryo gerageza ryabaye ejo ku wa gatanu ku birindiro bya Sohae ariko nta bindi bisobanuro cyatanze.

Iri n’igerageza rya kabiri rikorewe kuri ibi birindiro mu gihe kitageze ku minsi 7.

Ibiganiro hagati ya Koreya ya ruguru na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byahagaze ntacyo bigezeho kubera ahanini kutumvikana hagati y’abakuru b’ibihugu byombi.

Perezida Donald Trump wa Amerika yanze gukuraho ibihano yafatiye Koreya ya Ruguru kugeza igihe iki gihugu kizahagarikira gahunda yacyo yo gukora intwaro z’ubumara.

Ku ruhande rwa Kim Jong-un wa Koreya ya ruguru, yasabye ko Amerika igira icyo ihindura imbere y’uko uyu mwaka urangira.

Koreya ya Ruguru ivuga ko izafata indi nzira mu gihe ibyo bitabaye ndetse ngo Amerika nitagira icyo ihindura ishobora kuzabona ibindi bitangaza mu minsi ya Noheli.

Perezida Trump avuga ko agifite icyizere ko ashobora kuzagera ku masezerano y’ubwumvikane na Koreya ya Ruguru.


Comments

29 February 2020

AMEKANIRE IBYO BIHANO NTIWAHANA UWOMUNGANA


muhanuka 16 December 2019

Ibi biraca amarenga y’intambara ya 3 y’isi.Ahubwo abasenga nimusenge kubera ko ibintu birimo kubera ku isi bidasanzwe,cyanecyane ibi bitwaro barimo kugerageza bikomeye kurusha ibyatewe Hiroshima biratujyana ku mperuka y’isi.Ariko wenda imana izadutabara itwike bino bitwaro.
Let us wait and see.


sezikeye 15 December 2019

Isi yugarijwe n’ibibazo bikomeye cyane kandi biteye ubwoba: IRAN,North Korea nuclear proliferation,South China Sea militarisation,Crimea annexation,Ukraine Civil war,Syria war,etc…Ikindi kibazo giteye ubwoba cyane,ni New Arms Race (Irushanwa mu gucura intwaro zikomeye) .Muribuka ibitwaro biteye ubwoba Russia na China baherutse kwereka isi yose ibindi bihugu bidafite (Hypersonic Missiles).Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr John PEERY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza ibi byose bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.