Print

Umwiraburakazi ukomoka muri Jamaica yegukanye ikamba rya Miss World 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2019 Yasuwe: 2393

Toni-Ann Singh yari ahanganye cyane na Ophely Mezino ukomoka mu Bufaransa wamubereye igisonga cya mbere na Suman Rao wo mu Buhindi wabaye igisonga cya kabiri.

Toni-Ann Singh yavukiye mu gace kitwa Morant Bay muri Jamaica ariko agize imyaka 9 umuryango we wimukira mu mujyi wa Florida muri USA.

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yarangije muri Florida State University iherereye ahitwa Tallahassee ahakura impamyabumenyi muri women’s studies and psychology.

Nyuma yo guseruka,akanama nkemurampaka katoranyije abakobwa 40 bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikira,bituma 80 barimo Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda asezererwa.

Muri 40 hatoranyijwemo 12 bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikira, aha hakaba hakomeje abahagarariye ibihugu; Kenya, Nigeria, Brazil, Mexico, u Buhinde, Nepal, Philippines, Vietnam, Jamaica, u Bufaransa, u Burusiya na Cook Islands.

Muri 12 hahise hatoranywamo batanu ba mbere, aha hakaba hajemo uwo muri Nigeria, Brazil, u Buhinde, Jamaica n’u Bufaransa.

N’ubwa mbere mu mateka y’isi,abakobwa birabura aribo begukanye amakamba yose akomeye y’ubwiza ku isi kuko yaba Miss USA, Miss Teen USA, Miss America, Miss Universe na Miss World ari abirabura.

Miss world yabaga ku nshuro ya 69.Nubwa 4 umukobwa ukomoka muri Jamaica ayegukanye kuko kuva mu mwaka wa 1959 yegukanwe nabo muri 1963, 1976 na 1993.