Print

Jurgen Klopp yatangaje agahinda gakomeye yatewe no kuza kwa VAR

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2019 Yasuwe: 3136

Jurgen yabwiye abanyamakuru ko yafashe icyemezo cyo kutazongera kwishimira igitego nkuko yabigenzaga kera,kubera ko igitego gisigaye cyemezwa ari uko umuntu uri kuri VAR abihaye umugisha.

Jurgen wakundwaga na benshi kubera uburyo yishimiraga igitego yagize ati “Sinkishimira igitego cya Liverpool na rimwe kuko ugomba gutegereza ko umuntu akubwira ko aricyo.”

Jurgen avuga ko VAR ariyo igena ko igitego aricyo ariyo mpamvu yirinda kubyina mbere y’umuziki cyane ko ngo hari ibitego byinshi byangwa.

Liverpool ikomeje gutsinda amakipe ubudasiba kuko yaraye itsinze Watford ibitego 2-0 bya Mohamed Salah ndetse nkuko Jurgen yabivuze VAR yanze igitego cya Sadio Mane ivuga ko yaraririye ama santimetero make cyane umuntu atapfa kubonesha ijisho.